Monday, April 8, 2019


Ubuyobozi n'Abakristo b'Itorero rya CEPAC bufashe mu mugongo abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata-Nyakanga 1994, byumwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside.

Twibuke twiyubaka kandi dusigasire ibyagezweho


Ubuyobozi n'Abakristo b'Itorero rya CEPAC bufashe mu mugongo abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata-Nyakanga 1994, byumwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside.

Twibuke twiyubaka kandi dusigasire ibyagezweho




Wednesday, March 20, 2019

Amwe mumafoto ya CEPAC Rwanda


Igiterane cyari cyahuje bamwe mubayobozi batandukanye
Imana yabanye natwe kandi twahaboneye umugisha




Umushumba aho yari yitabiriye ihuriro mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo RDC


Igiterane mu ihuriro ryari ryahuje abakristo bitorero Cepac









Amateraniro yo kucyumweru muri paruwasi ya Nyanza

Amakarita y'abakristo

AMATEGEKO NGENGAMIKORERE


UMUTWE WA MBERE

 AMATEKA YA CEPAC-RWANDA MU NCAMAKE
1. Itorero CEPAC, Misiyoni yo mu Rwanda, ryatangijwe n’abantu ku giti cyabo bifuje kugendera kumahame ya gipantekote nkuko babitojwe n’amatorero yabo bavukiyemo ubwa kabiri, babyawe n’ijambo ry’Imana.
2.        Itorero CEPAC ryatangiye mu mwaka 2010 ukwezi kwa munani i Kigali/Kimironko, Akarere ka Gasabo. Mu gitekerezo cyatangijwe na Doyen Ntagora, cyakirwa na Doyen Makombe, gishyigikirwa n’abandi bakristo barimo uwaje kuba Umuvugizi wa mbere wa CEPAC-Rwanda, Rev. Mukiza G. Jonathan ndetse n’abandi bakristo benshi bahoze ari abayoboke b’iryo Torero muri Congo (RDC) batahutse mu Rwanda.
3.        Icyo gitekerezo kimaze kwakirwa na benshi, cyaje kugaragara ko kitashyirwa mu bikorwa hatabayeho ubufatanye n’amatorero yo muri Congo abo bashatse gukomezanya n’Itorero rya CEPAC-Congo bakomotsemo.
4.        Nyuma y’ibiganiro n’abashumba benshi bagaragarijwe icyifuzo ko abari abakristo babo bataye umuco wagipantekote bajya mu yindi myizerere, ni ibyo byabaye impamvu ikomeye ko CEPAC-Congo yatangiza imirimo yayo y’Ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Rwanda, hagakosorwa imyizerere idahwitse abari abayoboke bayo bagiyemo.
5.        Bityo ni bwo Umushumba w’Itorero rya Gihuha, Bijombo/Uvira/Sud-Kivu/RDC, Rév. Pasteur Ruganintwari Enock yaje gufata icyemezo cyo kubyara Itorero rya CEPAC rizaba rivutse mu Rwanda nka “Misiyoni ya CEPAC-Gihuha/Bijombo” ashinzwe; dore ko CEPAC - Congo yiyemeje kwagura ivugabutumwa bicishijwe muri za misiyoni mu isi yose.
6.        Itorero   CEPAC ni rimwe mu matorero y’ivugabutumwa yibumbiye mu matorero ya Gipentekote agendera cyane cyane ku mpano z’Umwuka Wera. Hakaba hagenderwa ku myizerere n’imyitwarire (Discipline) ryishyiriyeho; ibyo bikazagenderwaho no mu Rwanda.
7.        Itorero rya CEPAC-Rwanda rizakomeza kwita ku buzima bw’abakozi bakoreye Imana bakiri muri Congo, bakaba bageze mu za bukuru batakigira kirengera kuko amatorero bakoreye atagifite uburyo abatunga mu masaziro yabo, kuko nta bwiteganyirize bw’izabukuru bigeze bazigamirwa aho bahoze muri Congo.



I.              ITORERO CEPAC-RWANDA N’IMIKORERE YARYO



Ingingo ya 1:

·         Izina CEPAC risobanurwa ko ari “Ihuriro - Ishyirahamwe ry’Amatorero ya Gipentekote muri Afrika yo Hagati”. Ni Itorero rikomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ni Umuryango udaharanira inyungu; ugizwe n’abakristo bibumbiye mu Matorero y’Uturere agizwe na za Paruwase nkuko bigaragara mu mategeko yaryo.
·         Itorero CEPAC ribarizwa mu Rwanda, icyicaro cyaryo kiri mu karere ka  Gasabo, Umujyi  wa  Kigali, B.P. 209 Kigali. Gishobora kwimurirwa ahandi hose mu Rwanda byemejwe n’Inteko Rusange y’abanyamuryango.

Ingingo ya 2:


INTEGO Z’UMURYANGO W’ITORERO CEPAC - RWANDA NI IZI ZIKURIKIRA

1.        Kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no Kwigisha Ijambo ry’Imana rishingiye kuri Bibiliya;
2.        Gukwirakwiza Ibyanditwe Byera n’ibindi bitabo byigisha iyobokamana rya gikristo;
3.        Guteza imbere uburezi (éducation);
4.        Guteza imbere ubuzima (santé);
5.        Guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage (socioéconomique).

Ingingo ya 3 :

Amategeko Ngengamikorere y’umuryango CEPAC-Rwanda ategurwa n’urwego rw’ubuyobozi bwawo, akemezwa n’Inteko Rusange yawo, imaze gusaba ibitekerezo by’abakristo mu matorero y’uturere.

Ingingo ya 4 :

Amategeko ashingiye kuri ibi bikurikira: Bibiliya nk’Ijambo ry’Imana ryahumetswe n’Umwuka Wera, Itorero ryizera agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, nkuko bikubiye mu Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya.

Ingingo ya 5 :

Kuba umunyamuryango wa CEPAC-Rwanda :
Umuntu aba umunyamuryango wa CEPAC-Rwanda : iyo yizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, yihannye ibyaha bye, akemera kubatizwa mu mazi menshi. Akemera imbuto n’impano z’Umwuka zigaragaza by’ukuri umuntu wakijijwe. Kandi akaba yemera kugira paruwase ya CEPAC Abarurirwamo ifatwa nk’iyamubyaje ubutumwa.

Ingingo ya 6 :

Kureka kuba umunyamuryango iyo atagihuje imyizerere n’imyifatire naryo, igihe yivanyemo kubwende bwe, cyangwa iyo apfuye, iyo yaguye bya burundu, agacibwa mu Itorero; icyo gihe akaba adafite uburenganzira ku mutungo uwariwo wose w’Itorero CEPAC – Rwanda.



II.        IMIRIMO Y’INGENZI IKORWA MU ITORERO CEPAC - RWANDA.


1.        Imirimo y’umuhamagaro itangirwa inshingano muri CEPAC-Rwanda ni iy’Abashumba, Abigisha, Abakuru b’ Itorero, Abamisiyoneri, Ababwirizabutumwa n’abadiyakoni.
2.        Imirimo y’umuhamagaro itagombera gutangirwa inshingano n’iy’abaririmbyi, abanyamasengesho n’indi mirimo nk’iy’ubumenyi bunyuranye: uburezi, ubuvuzi, n’indi irimo nk’iy’ikoranabuhanga.
3.        N’indi yakwemezwa n’Inteko Rusange y’Itorero CEPAC-Rwanda.
Iyo abakora imirimo y’umuhamagaro itangirwa inshingano bahejwe bahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi, ubugambanyi, urugomo, ubugome, uburiganya, kwigomeka, ubujura, kunywa ibiyobyabwenge, n’ibisindisha, inyigisho z’ibinyoma, kurema ibice, guta umukumbi ku bwende, ivangura ry’amoko, jenoside n’ingenga bitekerezo ya jenoside, n’ibindi nkibyo, ababihamijwe  bemererwa kongera kuba abakristo aruko babyihannye, ariko ntibasubizwa muri izo nshingano cyangwa iyo mirimo bahozemo ibyo bikazakurikizwa no ku bindi byaha bisa bityo igihe bihama uwakoze kimwe cyangwa kirenze kimwe.

4    .Nta mukozi wemerewe gukomatanya imyanya y’ubuyobozi bw’inzego zisumbana mu muryango w’amatorero CEPAC-Rwanda.



IMIYOBORERE Y’ITORERO CEPAC-RWANDA


Inzego z’ubuyobozi bwa CEPAC-Rwanda zihererekanya raporo murukurikirane, uhereye ku ntoya ukageza ku nkuru mu buryo bukurikira:


1.        Inama y’ubuyobozi bw’umudugudu
2.        Inteko rusange  y’umudugudu
3.        Inama y’Abakuru b’Itorero n’Ababwirizabutumwa muri Paruwase
4.        Inteko Rusange  ya Paruwase
5.        Inama y’iterambere y’itorero ry’Akarere
6.        Biro nyobozi y’Itorero ry’Akarere
7.        Inama y’iterambere ry’ururembo
8.        Biro nyobozi y’Ururembo
9.        Inteko rusange y’Ururembo
10.     Inama y’Abashumba b’Indembo
11.     Biro Nyobozi y’Umuryango w’Itorero CEPAC-Rwanda
12.     Inama y’ubuyobozi bw’umuryango w’amatore CEPAC-Rwanda igizwe na (biro nyobozi, abagenzuzi, abamisiyoneri, abashinzwe gukemura amakimbirane, abajyanama “les sages Urwego ngishwa nama rw’itorero”, abashumba)
13.     Inteko Rusange y’abanyamuryango b’amatorero CEPAC-Rwanda iterana rimwe mu mwaka mu buryo busanzwe. Inteko Rusange ishobora guterana mu nama yayo idasanzwe mu gihe bibaye ngombwa nkuko amategeko abiteganya.


·         Inzego z’ubuyobozi bw’itorero zihera ku Mudugudu, zigakomereza kuri Paruwase, ku Akarere, ku Ururembo n’urwego rw’igihugu ari rwo rwa Biro Nyobozi, n’urwego rw’ikirenga rwitwa Inteko rusange hari n’urwego rwa Misiyoni.


PARUWASE


Ingingo ya 7:

Paruwase ikorera mu mbago zishyirwaho n’Ururembo zikemezwa n’inteko rusange.
Inzego z’ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rwa Paruwase, n’izi zikurikira;

1.        Inama y’abakozi ba paruwase (abapasitori, abakuru b’imidugudu Abatwaramucyo b’indatwa bigwi abadiyakoni).
2.        Inama  y’abagize ibyiciro bitandukanye muri paruwase (abaririmbyi, abagore, abagabo, abahagarariye imishinga ya Paruwase n’abagize izindi service z’Itorero)
3.        Inama nkuru  y’abakristo bose ba Paruwase  (Inteko Rusange).



Ingingo ya  8 :

Paruwase n’urwego shingiro rw’Itorero ruhabwa imbibe n’ururembo rukemezwa n’inteko rusange. ruhuriza hamwe abakristo, hagamijwe kubumbatira imyizerere ya CEPAC-RWANDA ishingiye kuri Bibiliya,  urwo rwego ruyoborwa n’inama  ya  paruwase  n’Umushumba wa paruwase unarutangira raporo.

Ingingo ya 9 :

Paruwase  ishyirwaho n’Inama  Nkuru  y’ururembo  (Inteko Rusange). Ikemezwa n’inteko rusange ya CEPAC.

Ingingo  ya  10 :

Inteko rusange y’abakristo igizwe n’abakristo bose bakuze  b’iyo Paruwase. Iterana rimwe mu mezi atatu, itumizwa kandi ikayoborwa n’umushumba, niyo isuzuma imikorere y’abadiyakoni n’abavugabutumwa n’abahagarariye inzego muri Paruwase.

Ingingo  ya 11 :




Inama ya Komite Nyobozi/Nshingwabikorwa (Comité Exécutif) ya Paruwase



1.        Isuzuma raporo n’ingengo y’imari ya paruwase.
2.        Ifite inshingano yo gucunga neza umutungo  wa paroisse.
3.        Ifite inshingano  yo gutanga umurongo ngenderwaho wa za serivise no kuziyobora kugendera kuri gahunda yahawe ninama nkuru ya paruwase  izikosora yifashishije amategeko n’ijambo ry’imana.
4.        Yita kumurimo wo gukwirakwiza ubutumwa mu karere ikoreramo.
5.        Niyo  ibera maso  imyigishirize y’abapasitori, abavugabutumwa ; guhagarara neza mu myizerere y’Itorero  
6.        Ikurikiza ibyemejwe n’inama  zo hejuru mu rwego  rw’ururembo n’urw’igihugu.
7.        Itora biro (bureau)




Inama ya komite Ngenzuzi/Nshingwabikorwa ya paruwase.



1.        Ishyirwaho na komite nyobozi y’ururembo ikemezwa n’inteko rusange yarwo igenzura ko ingengo y’imari ya paruwase yubahirizwa uko yemejwe. .
2.        Igenzura uhereye ku midugudu yose ya paruwase ikoreramo iyubahirizwa rya za Pourcentage zemejwe uko zitangwa. Ikanamenya uko umutungo ucunzwe muri iyo paruwase.
3.        Igenzura ikanatanga inama y’imicungire myiza y’umutungo muri za Serivise,kubahiriza inshingano n’imirongo yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi bukuriye ayo ma Serivise akorera muri paruwase.
4.        Igenzura ko amafishi yashyizweho byumvikanyweho akoreshwa neza nkuko byagenwe.
5.        Igenzura ko inyisho zitangwa muri CEPAC-RWANDA zitanyuranije n’imyizerere y’itorero.
6.        Abayigize bagomba kuba bahugukiwe n’amategekoshingiro,na ngengamikorere  n’imyizerere shingiro ya CEPAC, kugirango bamenye ibyo bagenzura nibyo batangaho inama.
7.        Haseguriwe ingingo ya 15 yiri tegeko Ngengamikorere inama ya komite Ngenzuzi/Nshingwabikorwa ya paruwase igomba kuba yagenzuye buri mudugudu ikanawutangira raporo muri nyobozi ya Paruwase,no muri nyobozi ya CEPAC..


Ingingo ya 12 :

Inama ya Komite  Nshingwabikorwa igizwe n’abahagarariye amaserivise yose agize Itorero (Paruwase). Naho komite Ngenzuzi/nshingwabikorwa ishyirwaho n’inteko rusange y’ururembo akaba ari nayo imenya imikorere yayo. Iyo imaze gushyirwaho, mu nama yayo ya mbere  yitoramo Biro. Ibisabwe n’inama y’abashumba b’indembo ishobora kujya gukora ubugenzuzi mu yindi Paruwase yo mu rundi rurembo rwa CEPAC-RWANDA itatorewemo. Nta manda igira ariko urwego rwayishyizeho rushobora huyivugurura igihe rubona ko, ari ngombwa.



Igingo ya 13 :

Iyo nama  iterana rimwe mu mezi atatu nta manda igira. Itorero ni ryo rigena igikorwa izakora n’igihe kizamara.

Ingingo ya 14 :

Inama y’abakuru b’itorero :
Ni inama igizwe n’abantu b’inararibonye mu itorero.
1.    Ishinzwe gutunganya ibibazo byose birebana n’ubugingo n’imibereho y’abakiristo.
2.    Iterana igihe cyose bibaye ngombwa.
3.    Iterana rimwe mu kwezi kandi ikayoborwa n’Umushumba.


Ingingo ya 15 :

Iyo  inama  igizwe na Pasitori, abamufasha b’aho iri, abavugabutumwa, abahagarariye imidugudu bari  muri iyo Paruwase.
·         Iyo inama iyoborwa na Pasitori ushinzwe Paruwase.
·         Ibyemezo byayo n’ibanga ry’abayigize keretse iyo bibaye ngombwa gushyikirizwa izindi nzego.

Ingingo ya 16:

Umushumba  n’abafasha be  muri  Paruwase
Umuyobozi wa Paruwase, agomba:  
·         Kuba inyangamugayo, yitwara neza, yubaha inzego n’ubuyobozi, akijijwe, afite ubuhamya bwiza, ukunda gusenga, kuba azi amahame n’amabwiriza y’Itorero.
·         Gukorerwa ifishi y’ubugenzuzi, kugira ngo hitabweho umurimo akora). n’igihembo yagenerwa nk’ishimwe, no gufashwa mubibazo by’izabukuru, nibindi.
·         Iyo atarobanuriwe muri CEPAC-Rwanda, akaba avuye mu rindi torero, higwa niba iryo torero rihuje imyizerere n’amahame y’Itorero rya CEPAC-Rwanda, kandi akaza yitwaje urwandiko rw’ubuhamya (recommandation), ndetse n’ibyari bisanzwe bimuranga mukazi nk’ikarita y’akazi, icyemezo cy’uko yahembwaga, n’ikigaragaza umurimo yakoraga aho avuye. Akabona kwakirwa, no guhabwa icyo akora binyuze mu nama ya Paruwase, bikanemezwa n’ubuyobozi bukuru bwa CEPAC-Rwanda
  
Ingingo ya 17:

Ibihembo bitangwa nk’ishimwe rigenerwa uwabaye indashyikirwa muri CEPAC.

Umuyobozi ugaragaza gukora neza no kuzuza inshingano ze, umuvugizi wa CEPAC, cyangwa undi ubiherewe uburenganzira n’inteko rusange, amushyikiriza icyemezo cy’ishimwe cyimukwiriye (CERTIFICAT DE MERITE),gishyirwaho na Nyobozi ya CEPAC. Ugihabwa, agishyikirizwa mu ruhame mu biterane bihuza CEPAC yose ku rwego rw’igihugu. Iyo Cértificat, ishobora guherekezwa n’indi mpano nk’ikimenyetso cy’ishimwe n’urwibutso byagennwe na komite nyobozi ya CEPAC, bikemezwa n’inteko rusange yayo. Kandi iyo habonetse amahirwe, Urugero: Kwiga,kuzamuka mu ntera, n’ibindi; abahawe iryo shimwe nibo baherwaho mu guhabwa ayo mahirwe.
Ibi ntibigarukira kubayobozi gusa,ahubwo bireba n’abakristo basanzwe muri rusange, ndetse na Missionnaire witaye ku gushyitsa neza inshingano ze azashimirwa.
Igikorwa cyo gushimira uwabaye indashyikirwa ntikizagarukira ku mashimwe azahabwa n’inteko rusange ya CEPAC, AHUBWO n’abakristo bazakangurirwa kugenera impano z’inshimwe, umuyobozi wabo witangiye umurimo mu budahemuka.

Ingingo ya 18 :

Inshingano z’Umushumba wa Paruwase:

1.        Paruwase iyoborwa n’umushumba wabiherewe inshingano n’inama nkuru y’Itorero kandi warobanuwe, akemezwa n’umuvugizi ari na we umumurikira Paruwase akimara kumuha izo nshingano za gishumba.
2.        Ni we ubazwa ibya Paruwase mu nzego zo hejuru z’Itorero, ni we ushinzwe imikoranire n’inzego za leta.(BA PARUWASIYARE NI BIYIBUTSE GUTANGIRA RAPORO URWEGO RWABO)
3.        Ni we muvugizi mu Itorero no muri Leta yaho Paruwase ikorera.
4.        Niwe utoranya akanemezanya n’inzego zo hasi mw’ itorero abakozi bazamuka mu ntera, iyo raporo akayishyikiriza ibiro bikuru kugira ngo hafatwe icyemezo cya nyuma, cyane cyane ku bakuru b’itorero, abapasitori kuko abo bashyirwaho n’umushumba mukuru kuko bakorera umuryango CEPAC-Rwanda. Ni nawe utanga icyerekezo ku bakozi bitwara nabi, akanabafatira ibyemezo bibakwiye nyuma yo kubiganiraho n’umuvugizi.
5.        Atanga raporo y’imirimo ye ku biro bikuru bya CEPAC-Rwanda, no mu  nama nkuru ya Paruwase ;

6.        Abera maso imigendekere myiza  y’imirimo yose ikorerwa muri Paruwase ;

7.        Kugenzura umutungo rusange wa Paruwase ;

8.        Kwigisha abifuza gushyingirwa ;

9.        Gusezeranya/gushyingira;

10.     Kubatiza ;

11.     Gutanga ifunguro ryera ;

Ingingo ya 19 :

Uko ashyirwaho n’uko akurwaho :

Umushumba wa Paruwase ashyirwaho kuyobora Paruwase nta manda ahawe, agahindurwa, mu gihe mu Itorero rye agaragaje imyitwarire idahwitse, amaze kugirwa inama kenshi ntahindure, cyangwa iyo abakristo bagaragaje ko adashoboye cyangwa yagize itorero akarima ke,  cyangwa agakurwaho n’inama nkuru y’Itorero mugihe akoze ibyaha byokwiba cyangwa kunyereza umutungo, cyangwa gusambana, nibindi byaha bibi bitakorwa n’umupasitori nko kwica, gufata abana n’abagore ku ngufu, kwifatanya n’abatizera mu mirimo mibi, kuremamo abakristo ibice, gutwaza igitugu, kuba yaragize uruhari muri jenoside yakorewe abatutsi,kuba agaragarwaho n’ingengabitekerezo ya jenoside bimuhama kurema amacakubiri ashingiye ku moko, kwangisha abakristo itorero na leta.


Ingingo ya 20 :

Abafasha b’Umushumba wa  Paruwase : abapasitoro bari muri Paruwase  bashinzwe ivugabutumwa muri « selire (cellule) », Ni intumwa ya Pasitori wa Paruwase, ashinzwe gutangiza umurimo  w’Itorero aho rimutumye hose.

Ingingo ya 21 :

Pasteur - évangéliste  ku mudugudu cyangwa kuri Paruwase, ashinzwe  ibi  bikurikira :

1.        Gukurikirana ivugabutumwa ryo hanze ;
2.        Gukurikirana  abihannye ;
3.        Ashinzwe kubahiriza gahunda y’Itorero no kuyobora amateraniro;
4.        Agomba kwubaha umushumba we ;
5.        Agomba kuba  yujuje inshingano ziboneka muri  1 Tim.3:1, Tito 1:5-8;
6.        Iyo abonetsweho umugayo runaka, inama ya Paruwase ikorera mu Akarere kose  iraterana  ikiga icyo kibazo nyuma  ikagishyikiriza inama y’Ururembo niyo ifata ibyemezo nayo igahita imenyesha inama Nkuru y’itorero.
Icyumba cyose kitirirwa itorero kigomba gutangizwa n’iryo torero kandi akaba  ari naryo rishyiraho umuyobozi  w’icyumba (Cellule).
Buri cyumba cyose ntabwo cyemerewe gutangisha ituro  n’icyacumi ngo kibikoreshe nta ruhushya rwa paruwase; ahubwo byoherezwa muri paruwase, ni yo igena imikoreshereze y’ibyatanzwe n’abanyetorero.




URUREMBO


Ingingo  ya  22 :

Ururembo n’ihuriro rya za Paruwase ziri mu Karere cyangwa mu Turere twinshi. Ururembo rugizwe byibura na za Paruwase uhereye kuri eshatu ukazamura, keretse iyo ari Itorero rimwe rya CEPAC-Rwanda rukumbi mu Akarere; icyo gihe ribarwa nk’Ururembo rurerwa n’ubuyobozi bukuru bw’ ihuriro CEPAC-Rwanda kugeza igihe rizagira imidugudu hirya no hino muri urwo Rurembo rurerwa.   Ariko rufite uburenganzira bwo guhagararira CEPAC-Rwanda mugihe cyose inzego za leta cyangwa abafatanyabikorwa bifuje abahagarariye amadini, ntabyemezo rwemerewe gufata rutabajije icyicaro gikuru.


Ingingo ya 23 :

Ururembo n’ingabano zarwo zishyirwaho n’Inteko Rusange y’Itorero (Assemblée Générale).

Ingingo ya  24 :

Inama y’Ururembo igizwe n’abapasitori, abavugabutumwa bagize amaparuwase ndetse n’abashinzwe imirimo rusange mu Rurembo (uburezi, ubuvuzi, amajyambere, n’abandi).

Ingingo ya 25:

Imirimo y’Inteko Rusange y’Ururembo:

1.        Gutora biro yayo. (AHO IZO BUREAU ZITARASHYIRWAHO BABYIHUTISHE BIRANGIRANE NA 2017).
2.        Gusuzuma raporo  n’ingengo y’imari (IBYO NABYO NIBITANGIRANE  N’UMWAKA WA2018).
3.        Gusuzuma imirimo y’umuyobozi  w’Ururembo.(IMIRIMO YE NTIGARUKIRA KU IVUGABUTUMWA GUSA)
4.        Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inama nkuru zose ziyikuriye.

Ingingo ya  26 :

Iterana gatatu mu mwaka, ihamagazwa n’uyiyoboye (Umushumba w’Ururembo).

Ingingo  ya  27 :

Inama y’Ururembo  ikoresha ububasha bwayo ihabwa n’inama nkuru y’Itorero, gufatira ibyemezo za paruwase, ndetse no gukemura ibibazo biri muri za paruwase itifashishije  inama nkuru keretse iyo biyibangamiye cyangwa isanga ari ngombwa ko ubuyobozi bukuru bubigiramo uruhari. Nta paruwase yemerewe gutanga ibyifuzo byayo ku rwego rwo hejuru kitanyujijwe mu rurembo.

Ingingo ya  28 :

UMUSHUMBA W’URUREMBO

Umushumba w’Ururembo :

1.    Atorwa mu ba pasitori b’ihuriro rya CEPAC-Rwanda, ashobora guturuka aho ari ho hose mu maparuwase ya CEPAC mu Rwanda ;
2.    Ashyirwaho, agahindurwa cyangwa  agakurwaho n’inama Nkuru y’Itorero;
3.    Asohoza ibyemejwe  n’inama y’Ururembo anatanga  raporo y’imirimo ye muri iyo nama, ndetse no mu nama nkuru y’itorero ;



Ingingo  ya  29 :

Igihe umuyobozi w’Ururembo amara ku mirimo ye ni imyaka 5 ishobora kuvugururwa. Iyo habonetse impanvu atararangiza mandat ye, Inama Nkuru itora umusimbura kurangiza ya mandat.
Ingingo  ya 30 :

Inama y’Ubuyobozi (Conseil d’Administration)  y’Ururembo  igizwe n’uyobora ururembo n’abapasitori gusa bashinzwe amaparuwase, n’intumwa eshatu eshatu zihagarariye abagore, urubyiruko n’iterambere, bakaba ari inyangamugayo batowe n’inama nkuru  y’ururembo.

UMUTWE WA MBERE

INTEKO RUSANGE

Ingingo ya 31 :

Inteko Rusange y’Itorero ni urwego  rw’ikirenga rw’Itorero CEPAC mu Rwanda.
  

            MISSION

    INTEKO  RUSANGE

       KOMITE NYOBOZI

 UMUVUGIZI  MUKURU

 UMUVUGIZI WUNGIRIJE

UMUNYAMABANGA MUKURU

UMUYOBOZI MUKURU USHINZWE IMARI N’UBUKUNGU

UMUYOBOZI MUKURU USHINZWE ITERAMBERE

UMUSHUMBA USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’UMURYANGO

UMUSHUMBA USHINZWE IVUGABUTUMWA KURWEGO RW’IGIHUGU
ISHAMI RISHINZWE URUBYIRUKO


URWEGO RUSHINZWE IMISHINGA

ITORERO KURWEGO RW’URUREMBO
ISHAMI RISHINZWE ABAGORE


  GUHANGA-UDUSHYA
       (Créativités)

ITORERO RY’AKARERE
ISHAMI RISHINZWE ABAGABO

PARUWASE

ISHAMI RISHINZWE ABANA

UMUDUGUDU



Ingingo ya 32:

Inteko Rusange ya CEPAC-Rwanda igizwe n’aba bakurikira :
Biro ya CEPAC-Rwanda,  ariyo:

Umuvugizi, umuvugizi w’ungirije, Umunyamabanga Mukuru ; Abajyanama, Umubitsi ; Abashinzwe Amashami y’Imirimo (départements) :( ivugabutumwa, uburezi, ubuvuzi, umuryango, Abayobozi b’Indembo).

Ingingo ya 33:

Abagize Inama Nkuru y’itorero CEPAC-Rwanda ni intumwa za paruwase, intumwa z’indembo n’uturere, abahagarariye ibyiciro by’inzego z’abantu (abagore,abagabo,urubyiruko,abapfakaye bibana n’intumwa zihagarariye abakristo). abagize za départements, abagize biro exécutif, abagize inama  nkemura mpaka, n’izindi nama nkuru z’ubuyobozi. Bose bafite uburenganzira bwo gutora, no gutorwa ku myanya yose mu gihe bujuje ibisabwa.

Ingingo ya 34:

Inshingano z’Inteko Rusange ya CEPAC-Rwanda:

1.        Yemeza itegeko nshingiro, amategeko ngengamikorere, amabwiriza, gahunda ya za départements , n’andi mategeko agenga Itorero;
2.        Yemeza ingengo y’imari rusange y’Itorero;
3.        Isuzuma raporo z’imirimo rusange y’Itorero ikayiha n’umurongo igomba gukurikiza.
4.        Itora abagize inama nkuru, abayobozi b’indembo, abagize za departments, abavugizi b’ihuriro, na biro yose, ikaba ari nayo iyikuraho icyizere n’inshingano; itora abagize akanama nkemurampaka ikagena n’inshingano zako.
5.        Isuzuma ikanemeza gahunda y’ibikorwa by’ingenzi by’icyerekezo cy’itorero (Vision).
6.        Isuzuma ikanemeza raporo z’icungamari rya buri mwaka.
7.        Isuzuma ikanemeza ingengo y’imari, n’iteganyabikorwa ry’igihe kigufi n’iry’igihe kirekire
8.        Isesengura za raporo zose yagejejweho ikemeza ko inshingano yatanze zagezweho, izitaragezweho ikamenya impamvu zumvikana zatumye zitagerwaho igakosora.

Ingingo ya 35:

Inteko Rusange iterana rimwe mu mwaka kandi igahamagazwa n’Umuvugizi w’Itorero akayimenyesha ukwezi kumwe mbere y’uko iba, ishobora guterana bidasanzwe bitewe n’impamvu zihutirwa zifitiye umuryango akamaro, cyangwa hari ikibazo cyangwa se icyemezo cyihutirwa kitategereza inama iteganyijwe buri mwaka.



II.            UMUTWE WA KABIRI

ABAYOBOZI B’ITORERO RYA CEPAC-RWANDA
Ingingo ya 37:

UMUVUGIZI W’ITORERO.

Atorerwa manda y’imyaka itanu (5).Nyuma y’imyaka itanu aba ashobora kongera kwiyamamaza inshuro zose inteko itora ikimufitiye ikizere, Akongera gutorwa uwo mwanya.


 
Inshingano z’umuvugizi wa CEPAC-RWANDA:

1.        Ni we muhuzabikorwa by’inzego zose za CEPAC
2.        Niwe muvugizi mukuru w’itorero akaba n’umushumba mukuru waryo.

3.        Niwe uhagarariye inyungu za CEPAC,haba izo mugihugu n’izava mu mahanga.

4.        Ashyira umukono ku mpapuro zituma abagenzuzi b’imari ku rwego rw’igihugu akagenera kopi yiyo baruwa paruwase bagiye kugenzura.


5.        Bitabangamiye imyizerere ya CEPAC Umuvugizi, Ajya mu nama zose atari izo itorero gusa,muri Leta, za Forum mu gihugu no mu mahanga .

6.        Afite ububasha bwo gukuraho, cyangwa guhagarika ku mirimo umwe mubashumba,
Yaba uwo ururembo, Paruwase, cyangwa ku mudugudu, igihe yakoze ibyaha byatesha umurimo ashinzwe agaciro, Akabona kuzatumiza inama nkuru y’itorero akayimenyesha icyemezo yafashe ku nyungu z’umurimo w’Imana.
Afata ibyemezo byose by’itorero aho bibaye ngombwa ko hadategerezwa inama nkuru, hagamijwe kurengera ubusugire n’ubwere bw’itorero.

7.        Afite ububasha busesuye ku kibazo cyose kirebana n’Itorero CEPAC mu Rwanda no mu mahanga no ku bintu byose byerekeranye cyangwa bifitanye isano na CEPAC-Rwanda, nk’imanza, gusinya amasezerano y’ubufatanye, kwirukana, kwakira, kwemeza icyo ari cyo cyose cyemejwe n’izindi nzego.
8.        Ashinzwe imibereho n’imigendekere myiza ya CEPAC yubahirisha imyizerere ya CEPAC amategeko n’amabwiriza n’ibyemezo byose by’inteko rusange.
9.        Ashinzwe gusura amatorero akayamenyesha n’ibyemezo by’inzego nkuru za CEPAC  nibyo inzego Leta ihuriraho n’amadini akaboneraho no gutanga umurongo wo kugenderwaho.
10.     Ashyiraho akanavanaho arwego rushinzwe imidari n’amashimwe ku babaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, akaba ari nawe utanga ibyo bihembo.
11.     Atanga raporo ye mu nteko rusange,kandi nkuko biteganywa n’itegeko № 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishiniye ku idini, rimwe mu mwaka umuvugizi wa CEPAC,atanga raporo ye muri RGB. Ashinzwe kumenyesha urwo rwego impinduka zabaye muri CEPAC,Abifashijwemo n’Umunyamabanga mukuru.
12.     Gushyiraho ikerekezo cya CEPAC (Vision), ingingo zikigize imwe imwe, ikerekezo kigufi n’ikizamara igihe kirekire, guhora amurikira inteko rusange ishyirwa mubikorwa ry’ibyo byerekezo, no kugaragaza niba hari inzitizi zabaye ku ishyirwa mu bikorwa ryabyo. Buri kerekezo cyigomba kuba gifite intego nkuru kizibandaho, ari nazo zizagaragaza ko cyashyizwe mu bikorwa, cyangwa bitashobotse
13.     Buri mwaka umuvugizi azatangariza inteko rusange ingengo y’imari Biro nyobozi izifashisha ngo ishyitse inshingano zayo. Inteko rusange niyo iyemeza bwa nyuma.
14.     Umuvugizi wa CEPAC AFATAnije na komite nyobozi ya CEPAC, bazashyiraho amahame yo kubaka imiyoborere izira amakemwa mu itorero yemezwe n’iteko rusange, nyuma komite nyobozi igenzure ishyirwa mubikorwa ryayo.
15.     Inteko rusange ishobora kongerera izindi nsingano umuvugizi.  

Ingingo ya 38 :

UMUVUGIZI WUNGIRIJE: INSHINGANO ZE

Umuvugizi wungirije wa CEPAC-RWANDA niwe mushumba mukuru wungirije.

Umuvugizi wungirije ashinzwe ibi bikurikira:
1.        Niwe ufasha Umuvugizi Mukuru, afatanya nawe gufata ibyemezo byihutirwa; ni we umusimbura, ni we ukurikirana imari, n’imishinga,. ni we uhagararira Itorero muri Leta iyo Umuvugizi Mukuru  adahari.
2.        Kuba umwiringirwa muri byose Mubyo ashinzwe afite  inshingano akanazifatira ibyemezo abigishijemo inama Umuvugizi.
3.        Kuba yujuje ibyanditswe mu nzandiko za gishumba: Timoteyo na Tito.
4.        Gukurikiranira hafi ubuzima bw’umwuka mu matorero no gushyira mu bikorwa imyanzuro irebana nabwo.
5.        Gukumira no gukemura kugihe impaka ,n’amakimbirane byavuka, haba mu bunyamabanga bukuru, mu ndembo, mu matorero y’uturere, muri za Paruwase,
6.        Gutega amatwi ibyifuzo n’inama z’abashumba b’indembo, abo uturere, n’abo amaparuwase mu bwubahane hagamijwe gukorera hamwe nka Ekipe.
7.        Gushyiraho amafishi y’igenzura kuri buri munyetorero wese wa CEPAC-RWANDA. no gushyiraho ingamba zituma ntawe ubirenganiramo ngo ahabwe ibyo atarakwiriye kuba ahabwa.
8.        Gushyiraho umurongo ngenderwaho wo gutegura abanyamuhamagaro binjizwa mu mirimo y’ivugabutumwa.
9.        Gukurikiranira bugufi niba inyigisho zitangwa  mu itorero zikwiriye.
10.     Kubaha no kumvira, inteko rusange, umuvugizi,na biro nyobozi bya CEPAC-RWANDA.
11.     Kwemera gushyira mubikorwa imirimo yose y’inyongera asabwa gushyitsa n’inzego za CEPAC.
12.     Gutanga raporo ye kugihe mu nzego zimushinzwe.



Ingingo  ya 39 :

UMUNYAMABANGA MUKURU N’INSHINGANO ZE:


Umunyamabanga  Mukuru   ashinzwe ibi bikurikira:
1.    N’umuhuzabikorwa w’imirimo y’ubuyobozi bwa CEPAC, ahuza ibikorwa mu biro bikuru bya CEPAC, byo mu ndebo za CEPAC,mu matorero y’uturere ya CEPAC,za Paruwase, na za proje zose zi shamikiye kuri CEPAC
2.     
3.    Ategura akanatanga umurongo uboneye kubijyanye n’imiyoborere myiza muri CEPAC.
4.    Niwe mucura-bwenge mukuru uhora yibutsa ibyemezo inama zinyuranye zafasheho ibyemezo kugirango bitibagirana.
5.    Niwe mwanditsi w’inama zose atumirwamo kandi aba yagize uruhare ngo zitumizwe, ibyo bikamuha inshingano yo kuzakora raporo kuri zo kandi ku gihe.
6.    Niwe ushinzwe gukusanya raporo zose , imishinga yose, imirimo  yose n’ama “departments” yose  y’Itorero. Afashwa n’abayobozi ba madeparitema, akabayobora akabahagarika ku kazi by’agateganyo iyo asanze ko badashyitsa inshingano zabo akabona kubimenyesha umuvugizi ngo hafatwe icyemezo ndakuka, ndetse no kwemeza andi madeparitema agasaba umuvugizi kubishyiraho umukono cyangwa kubyemeza, cyangwa se kubihakana amaze kwerekwa akamaro.

7.    Abera maso  imirimo yo mu biro by’Umuvugizi   w’Itorero  n’abafasha be  no ku buzuza.

 Ingingo ya 40:

UMUYOBOZI MUKURU USHINZWE IMARI N’UBUKUNGU N’INSHINGANO ZE:

Ashinzwe imirimo ikurikira:
1.        Ni we ushinzwe imirimo yose ijyanye n’Imari n’Ubukungu.
2.        Ategura ingengo y’Imari, Igenabikorwa ry’igihe kigufi n’iry’igihe kirekire.
3.        Agenzura iby’imari n’ubukungu ku rwego rw’Igihugu.
4.        Akurikirana imanza n’ibyemezo bijyanye n’imari n’ubukungu.
5.        Ashakisha inzira zose zo kuzamura imari n’ubukungu mu Itorero CEPAC-Rwanda;
6.         Acunga umutungo wimukanwa n’utimukanwa; akanabika ibyemezo byose  by’umwimerere (original) kuva muri Paruwase, mu Rurembo  no mu rwego rw’igihugu.  
7.        Ashyiraho politike y’imicungire myiza y’imari n’umutungo.
8.        Ashyiraho gahunda y’ishami ry’imirimo y’Iterambere
9.        Ashyira umukono kuri konti za CEPAC nk’umusinyateri uherutse abandi basinye.
10.     Ashinzwe amazu, amasambu, ibigo n’ibigendesho n’ibindi bikorwa byose bibyara Umusaruro z’Itorero CEPAC-Rwanda. Ni umujyanama wa bugufi w’Umuvugizi mu by’imari n’ubukungu.
11.     Niwe ushinzwe gutegura umushinga w’ingengo y’imari n’igenamigambi rya CEPAC akanabisobanurira inama y’ubuyobozi n’inteko rusange ngo wemezwe.

Ingingo ya 41:

Umuvugizi Mukuru, uwungirije Umuvugizi, Umunyamabanga Mukuru, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ubukungu hamwe n’Umujyanama muri Biro Nyobozi ya CEPAC-Rwanda batorerwa manda y’imyaka itanu (5), bashobora kongera gutorerwa izindi manda  buri wese muri aba bayobozi ashobora gutorerwa kujya murwego rwisumbuye urwo yari asanganywe  agahindura umwanya yari asanganywe muri manda zabanje, uretse umuvugizi gusa bitewe n’urwego yagezeho.

 NB Buri wese muri aba bayobozi, agomba kuba ari umupasitoro keretse abatowe hashingiwe, ko ari abatekenisiye. Ariko nabo babaye badakumirwa n’amategeko,si ihame ko iteka batorwa mu abalayiki.

KOMISERI USHINZWE UBUKANGURAMBAGA N’UBUKUNGU.

Ishingano ze:                 

  1. Atanga inama zituma habaho imicungire myiza y’umutungo wa CEPAC.
  2. Imicungire myiza y’abakozi
  3. Atanga inama ku bikorwa byiza byateza CEPAC imbere.
  4. Atanga inama ku kunoza igenamigambi rya CEPAC rya buri mwaka.
  5. Atanga inama ku ngamba zashingirwaho hakorwa ubukangurambaga uhereye ku mudugudu kugeza ku rurembo ndetse no mu nzego z’ubuyobozi ubwazo hakaba hakorwa ubukangurambaga

KOMISERI  USHINZWE IMIBANIRE N’ITUMANAHO.

Inshingano ze.

Umujyanama ushinzwe imibanire n’itumanaho, agomba kuba ari impuguke muri urwo rwego Atari ukujya kurangiza umuhango gusa.

1.        Kuba ari umuntu uzi kubanira abandi neza, wanashobora kwihanganira abanyangeso mbi
2.        Kuba agaragaza mu mibereho ye ikintu cyo kwigomwa no kwitangira abandi.
3.        Kuba Atari ikigwari mu misusire, ataryamira ukuri, kandi Atari interenganya y’umunyamagambo.
4.        Kuba asobanukiwe iby’isanamitima kandi afite ubushobozi bwo kubyigisha abandi.
5.        Kuba afite ubumenyi mu ikorana buhanga, n’isakaza bumenyi.
6.        Guha agaciro ijambo ry’Imana mu itorero ryayo.
7.        Guha agaciro ubu Pentecote
8.        Guharanira imibereho ya Gipentecote yejejwe no kuyisakaza mu bandi.
9.        Guha agaciro ubwami bwa Yesu ku isi yose.
10.     Guha agaciro ibyiciro byose by’abantu mu itorero. Abagore,abagabo, urubyiruko, abafite ubumuga, abize, abatarize, abafite akazi, abatunzi n’abakene.
11.     Kumenya no guha agaciro ubutabera mu itorero.
12.     Kwimakaza umuco w’impuhwe,ukuri, n’ubumuntu mu itorero.
13.     Kuba yemera kuba umujyanama wa komite nyobozi, n’uwo umuvugizi.


UMUTWE WA GATATU

III.           KOMITE NKEMURAMPAKA :

Ingingo ya 42:

1.    Itegeko  rishya rya Republika y’u Rwanda rigenga imiryango ishingiye ku idini, rimaze gusuzuma imikorere y’amadini ukuntu abanyamuryango  bagirana ibibazo  mu itorero bishyiriyeho bakaniyemereza imyizere yaryo maze bagapfa byinshi, mu miyoborere, imicungire y’abantu n’ibintu, yashyizeho urwego nkemurampaka mu itorero ubwaryo.

2.    Itorero ni ryo rigena bamwe mu banyamuryango bashingwa urwo rwego, bakaba bashinzwe gukemura impaka bifashishije amategeko, inzego itorero ryishyiriyeho, n’inshingano buri rwego rwahawe mu nama rusange,  rugizwe n’abantu 7 abagore 30% ni ukuvuga 2, batangombye kubura ariko barenzeho ntakibazo, abantu b’inzobere mu mategeko y’igihugu, banasobanukiwe n’amategeko y’umuryango cyangwa itorero CEPAC-Rwanda.

3.    Ntabwo urwo rwego rusimbura ububasha bw’umuvugizi, n’ubw’izindi nzego,  ahubwo ruramwunganira. Ni abantu b’inyangamugayo badakemangwaho imyitwarire mibi, ndetse no gukundimpaka, ni abanyakuri, bafite ubumenyi, bakijijwe, bafitiwe icyizere, basanzwe batanga inama nziza, bakorana ubushishozi, batagendera ku marangamutima, cyangwa icyene wabo ; abantu batarya ruswa, batagira amakimbirane.

4.    Iyo hari uwo muri bo ugaragaweho n’imyitwarire mibi yatuma atuzuza neza inshingano ze, akurwa mu bandi cyangwa agahezwa mu gihe cyo kwiga ikibazo runaka, yagaragarwaho n’ubugambanyi no kubera ; ibyo bikaba impamvu yatuma asimburwa.

5.    Urwo rwego nta biro bihoraho, rugira, ariko ruterana 3 mu mwaka ; rwakira ibibazo, rukabisesengura rukaganira nabo bireba mbere yo gufata icyemezo cyangwa gukora raporo ku muvugizi, ni nawe mujyanama warwo mukuru.

6.    Ruhabwa ubushobozi n’Umuvugizi kugirango rukore neza, arwifashisha kenshi mu gukurikirana ubuzima bw’Itorero, no gukorana n’izindi nzego, mugukumira ibibazo, kubikemura, no kumufasha ngo amenye icyo afataho icyemezo ndakuka. Si rwo rufata icyemezo cya nyuma ; rurigenga mu mikorere atari mu gufata ibyemezo kuko icyemezo gifatwa cyaganiriweho n’inzego zose zifata ibyemezo, rufasha nk’abajyanama gukemura impaka no kwifashisha amategeko n’amabwiriza.

UMUTWE WA KANE

IV.          MISIYONI :

Ingingo ya 43 :

1.    Misiyoni (Mission) n’inyito y’Ivugabutumwa, ni icyerekezo CEPAC-Congo-Rwanda yihaye cyo gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyujijwe mu muyoboro wayo, kandi ikaba yariyemeje kujya mwisi hose, mbere byari Afrika yo Hagati (Afrique Centrale), ubu byaragutse igeze Amerika, Ubulayi, Afrika yose ntaho CEPAC ihejwe.

2.    Itorero rya CEPAC, Paruwasi ya Gihuha ho muri Disitirike y’ivugabutumwa ya CEPAC Bijombo, mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo (Sud-Kivu),  ho muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo, ni yo yatangije Misiyoni yo mu Rwanda.

3.    Intumwa ihagarariye misiyoni bwambere ni Misiyoneri Rutungirwa Ezekiel. Afite inshingano yo kubwiriza ubutumwa hirya no hino, gufasha inzego za CEPAC-Rwanda mu kwiyubaka muburyo bwa Gipasitori zigendera ku mategeko n’amahame agenga amadini n’amatorero mu Rwanda. Kuri ubu urwego rwubuvugizi nirwo rukorana nabatangije mission mubufatanye muburyo bw’umwuka n’iterambere  inzego zirahari zirubatse.

4.    Misiyoneri  ntaho ahezwa mu nzego zose z’Itorero ariko kandi nta cyemezo afata, nta gihano atanga, nkeretse inama n’amabwiriza aho asanga ari ngombwa. Abashinze mission bafite uruhari munama Rusange bashobora gutora ariko ntibatorwa.   

5.    Ahabwa icyubahiro cyagenewe ba Reverend/Umushumba, nubwo yacyuye igihe, yasimburwa nuzakomeza agakomeza akora imirimo yose ya gishumba ; akorana hafi na Biro Nyobozi, atanga raporo ku muvugizi no ku itorero ryamutumye. Izo nzego ni zo zimuha imirimo ashinzwe n’abo bazayikorana, n’ibyo azakoresha ; nta manda ahabwa na CEPAC yo mu Rwanda, ahubwo ayihabwa n’Itorero ryamutumye, ashobora no guhindurirwa imirimo, no gutumwa ahandi byemejwe n’inzego zimukuriye, cyangwa mu gihe yasezera ku bwende bwe.  Misiyoneri si we uhagarariye Itorero mu buryo bw’amategeko, no mu gushyiraho abakozi, no kubakuraho ndetse no kubimura no kubahindurira imirimo aho bakorera ; ibyo ni iby’Umuvugizi n’inama bakorana nazo.

6.    Itorero rya Gihuha ni umujyanama mukuru wa CEPAC-Rwanda, ni ryo mubyeyi, Umushumba Mukuru waryo ni we uhitamo uba misiyoneri, ni we umutuma, ni we umuhindurira imirimo, ni we ufatana icyemezo na CEPAC-Rwanda, ni we uvugana n’ubuyobozi bukuru bwa CEPAC-Congo ku bijyanye n’imicungire ya Misiyoni yo mu Rwanda ; afite n’inshingano zo guhesha umugisha, ndetse no gutanga inama ku buryo abakozi barobanurwa, no gukosora ibitaragenze neza mu buryo bw’ibijyanye n’iby’umwuka. Si we ushyiraho cyangwa ngo akureho abakozi ; si we ubaha imirimo  bakora, ahubwo atanga inama mu buryo bwo hejuru, afatanya n’umuvugizi imirongo y’imikoranire y’ibihugu, n’amatorero bayoboye.

7.    Ahuza CEPAC-Rwanda na CEPAC-Congo, ndetse akorana n’umuvugizi wa CEPAC Congo mu kuvuganira CEPAC Rwanda mu ba misiyoneri bo muri Suede cyangwa abandi ba Misiyoneri ba CEPAC-Congo bakorera mu gihugu cya Congo, no kureba ubufatanye hagati y’amatorero ya Pentekote ya Suède hamwe n’ayo mu Rwanda, akanahuza andi matorero ya CEPAC muri Congo na CEPAC Rwanda.

UMUTWE WA GATANU

V.           GAHUNDA Y’ITORERO RYA CEPAC-RWANDA:
Ingingo ya 44:

UMUBATIZO

Abemererwa kubatizwa ni:

1.        Abarangije kwiga inyigisho zibagenewe z’umubatizo;
2.        Ntabwo itorero  ribatiza abana  bato;
3.        Itorero  ribatiza mu mazi menshi kandi mu kimenyetso cy’ubutatu: Data wa twese, n’Umwana  n’Umwuka wera;
4.        Habatizwa uwihannye ibyaha bye, akizera Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umwami we, abisaba kandi amaze gusobanukirwa impamvu yo kubatizwa.
5.        Itorero ntabwo ryongera kubatiza uwabatijwe mu mazi menshi  uvuye  mu yandi matorero, nkeretse uwavuye mu gatulika , mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi n’abandi babatiza mu mazi menshi ariko bakabatiza mu izina rya Yesu gusa, n’undi uba yarabatijwe n’umuntu utabyemerewe cyangwa se uwo ariwe wese wabatijwe n’amatorero atabatiza mu mazi menshi. Ari uwabatijwe muri CEPAC-RWANDA  cyangwa uwakiriwe yarabatirijwe ahandi, akakirwa muri CEPAC, bose bahabwa ikarita y’Umukristo. (Carte de Membre).








UMUTWE WA GATANDATU


VI.          IMINSI MIKURU YEMEWE N’ITORERO CEPAC-RWANDA.
Ingingo ya 45:

Iminsi mikuru  itorero ryemera ni :
1. Noheli (Kwibuka ivuka rya Yesu Kristo);
2. Pasika (Kwibuka urupfu no kuzuka bya Yesu Kristo);
3. Pentekote (Gusukwa  kw’Umwuka Wera  ku bizera Yesu Kristo bose).
Kuri iyo minsi haba amateraniro yo  gusenga. Itorero CEPAC  nta minsi mikuru yaryo ishobora kubangamira imirimo y’Igihugu ; kandi CEPAC yemera kubahiriza iminsi mikuru yose y’igihugu.

UMUTWE WA KARINDWI

VII.IMYIFATIRE Y’ABANYETORERO RYA CEPAC-RWANDA (Discipline de l’Eglise)

Ingingo ya 46:

Imibanire y’abashakanye
Abakristo bashyingirirwa mu Itorero babanje gusezeranira imbere y’ubutegetsi bwa Leta.
Abashyingirwa babanza gukurikira inyigisho z’Itorero zigenewe abitegura gushyingirwa, zibategurira  kubana nk’abashakanye gikirisito Itorero ntirishyingira abapagani niyo baba barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ya Leta. Abashaka gushyingiranwa babanza kwakira agakiza bakanabatizwa mu mazi menshi. Ntirishyingira abatanye barigeze gushakana cyangwa gushyingirwa bijyanye n’amategeko. Ntirisezeranya ababanje kwishyingira; ribagira inama yo gusaba imbabazi mu Itorero no kubanza kujya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze rikabona kubasengera bakabana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Itorero. Ntiryemera ubutane bw’abashakanye imbere y’amategeko. Itorero  ribanza gusuzuma ko abashaka gushyingirwa bafite ibyemezo ko bipimishije ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Abitegura gushyingirwa babanza kwerekana icyemezo ko badatwite, bigakorwa mu byumweru bibiri mbere yo gushyingirwa. Nyuma y’umuhango wera wo gushyingirwa kwera, abashyingiranywe bahabwa icyemezo cy’Abahanye amasezerano mu itorero. (Cértificat de Mariage).














 






ICYEMEZO CYO GUSHYINGIRWA MU ITORERO.

(CERTIFICAT DE MARIAGE DANS L’EGLISE).


Jyewe Pasteur …………………………………Umushumba w’itorero rya CEPAC-RWANDA. Paruwase ya…………………………….yo mu Rurembo rw’……………………………………

Ndemeza ko uyu ………………………………………..Mwene………………………………….

Na……………………………………………wavukiye   i………………………...kuwa………….

Umudugudu w’…………………………..Umurenge w’   /Paruwase…………………………….

Akarere ka./ Itorero ry’Akarere rya………………………………………………………………..

Intara y’  / Ururembo rw’…………………………………… ko ashyingiranywe na

…………………………………………….Mwene………………………………Na……………..

…………………………………… Wavukiye   i ………………….. Kuwa ………………………

Umudugudu w’…………………………..Umurenge w’   / Paruwase…………………………

Akarere ka./ Itorero ry’Akarere rya………………………………………………………………..

Intara y’  / Ururembo rw’……………………………………………Bakaba bashyingiranywe

Muburyo bukurikije Amategeko y’Itorero CEPAC-RWANDA.

Bikorewe     i…………………………… .Kuwa…………………………………………………

Umukono w’Umushumba w’Itorero ry’ …………………………………………………………..

Umukono n’Amazina yombi by’umugeni ……………………………………………………….

Umukono n’Amazina yombi by’Umukwe……………………………………………………….

AMASEZERANO Y’UMUKWE N’UMUGENI.

UMUKWE

Jyewe …………………………………Nsezeraniye imbere y’Imana ishobora

Byose, imbere y’Itorero ryayo n’imbere y’imiryango yacu, ko nemeye ku

Kujyana wowe………………………………….kubwende bwanjye nta

Gahato, ngo umbere Umugore nshyingiwe n’Itorero. Ngusezeranije ko,

Nzakubera Umugabo w’indahemuka. Nzakomeza kugukunda,

Nzagukuyakuya haba mubihe byiza ndetse no mubigoye, dukize

Cyangwa dukennye,tubyaye cyangwa tutabyaye, nzakomeza kuba

umwizerwa nkurikije itegeko ry’Imana kugeza ku rupfu sinzatezuka kuri

iyi ndahiro. Ndagusezeranya ko ntazigera nifuza abandi bagore ukiriho 

Mbigusezeranije ntyo, kuko nshobozwa byose na Kristo umpa Imbaraga.


UMUGENI


Jyewe …………………………………Nsezeraniye imbere y’Imana ishobora

Byose, imbere y’Itorero ryayo n’imbere y’imiryango yacu, ko nemeye

Kujyana  nawe wowe………………………………….ngo umbere umugabo

Nshyingiwe n’Itorero. Ibyo bibaye kubwende bwanjye nta

Gahato. Ngusezeranije ko,

Nzakubera Umugore w’indahemuka. Nzakomeza kukubaha,

Nzakugandukira nkuko Sara yagandukiraga Aburahamu. Haba mubihe

byiza ndetse no mubigoye, dukize

Cyangwa dukennye,tubyaye cyangwa tutabyaye, nzakomeza kukubera

Umugore w’Umwiringirwa nkurikije itegeko ry’Imana kugeza ku rupfu

sinzatezuka kuri iyi ndahiro. Ndagusezeranya ko ntazigera nifuza abandi

bagabo ukiriho.  Mbigusezeranije ntyo, kuko nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
KWAMBIKANA IMPETA.


UMUKWE.

Jyewe……………………………………kuva nkikwambika iyi mpeta

wowe………………………………Ubaye Umugore wanjye nshyingiwe n’Itorero kandi jyewe

ubwanjye n’ibyo ntunze byose n’ibindi Imana izampa, n’ibyawe kuko Jyewe nawe tubaye

umwe.


UMUGENI.

Jyewe ………………………………….., kuva nkikwambika  iyi mpeta,wowe………………………

Ubaye Umugabo wanjye nshyingiwe n’Itorero kandi jyewe ubwanjye n’ibyo mfite byose

n’ibindi Imana izampa, n’ibyawe nanjye kuko Jyewe nawe tubaye umwe.



Ingingo ya 47:
 
Itorero ntabwo rishyigikira ubutane ku bashakanye imbere y’amategeko ya Leta. Abadashobora kubana ku mpamvu zikomeye ikibazo cyabo cyigwa n’inama zibifitiye ububasha zikagifatira umwanzuro.
Itorero ntiryemera ubuharike uko bwakorwa kose.

Ingingo ya 48:

Umukristu wese asabwa gukurikiza imyifatire ya gikristo, uwo ariwe wese ubonetsweho impamvu inenga imyifatire ye ya gikristo, aragendererwa  kabiri cyangwa gatatu nyuma inama igaterana, ikamufatira ibyemezo  igihe cyose atemera gukosorwa ngo ave mu byo anengwa, itorero riramuca , agahabwa akato ku mirimo yose y’itorero, ariko rikomeza kumusengera, rikanamugenzura; rimugira inama yo kwihana.

Ingingo ya 49:

Umunyetorero rya CEPAC-Rwanda agomba kwitwararika ku ndangagaciro z’ubukristo nyakuri zijyanye n’indangagaciro nyakuri z’umunyarwanda.






Ingingo ya 50 :

Abo igitsina gore ntibemererwa kwambara amapantalo mu materaniro ; bashobora kuyambara iyo babisabwa ku mpamvu z’akazi cyangwa ishuli.

Ingingo ya 51 :

Abakristo ntibemererwa kwisiga amavuta n’amarangi bihindura uruhu cyangwa ibara ry’umubiri, ntakwambara imiringa cyangwa izahabu, nta kunywa itabi, nta kunywa inzoga, nta kuboha imisatsi  cyangwa kuyinyereza hakoreshejwe uburyo ubwo aribwo bwose; bashishikarizwa kugira isuku ku mibiri yabo no ku myambaro yabo. Abakristo bambara bikwije birinda imyambarire iteye isoni cyangwa itesha agaciro umuco mwiza ku bagabo kimwe no ku bagore.


UMUTWE WA MUNANI

VIII.       IMYEMERERE YA CEPAC-RWANDA

 Ingingo ya 52:

Itorero ryemera imihango(ibimenyetso),ibiri ari yo“kubatizwa no gusangira Ifunguro Ryera”:

1.    Ifunguro ryera.
Uwahawe recommandation n’itorero ry’inshuti dusanzwe dufatanya, ababatijwe mu mazi menshi bose bemererwa gusangira ifunguro ryera n’abanyetorero ba CEPAC-RWANDA.

2.    Umubatizo :
Ababatijwe bose n’abakiriwe mu itorero nibo banyamuryango-shingiro,bafatira hamwe ifunguro ryera, bakanywera kubikombe byagenewe gukora uwo murimo nubwo byaba ari ibikombe byinshi cyangwa se kimwe rukumbi. Ibyo ntacyo bitwaye, icy’ingenzi nuko Ifunguro ryera ritangwa n’uwabiherewe ububasha n’itorero buri mukirisito agaherezwa umutsima wamanyaguwe, na divayi y’umutobe. Ifunguro ryera rifatwa iteraniro risenga, cyangwa se ririmba  abakozi babiherewe ububasha bamanyura umutsima, bamaze kuwusengera ndetse n’igikombe, maze bakagaburira abakristo, barangije gusangira ubwabo,  barangije guhereza abakristo, abadiyakoni barongera bagasubiza mu bubiko ibyasagutse.Ntabwo ibyasagutse bihabwa abatarabatizwa. Ifunguro Ryera barifata mu mutuzo kandi bari mu mwuka w’amasengesho.


Ingingo ya 53:

Igihe uwabatijwe abonetsweho n’umugayo, arahagarikwa kugira ngo  yikosore. Igihe cyose ari mu gihano ntiyemerewe gusenga mu ruhame, gusangira Ifunguro Ryera cyangwa gufata ijambo mw’iteraniro.



Ingingo ya 54:

Itorero ryemera impano zose z’Umwuka Wera. Iyo impano y’Umwuka Wera igaragaye k’umukristo, imenyeshwa ubuyobozi bwe igasuzumwa, igashyigikirwa ngo ifashe benshi, ikanakurikiranwa n’Itorero kuko byagaragaye ko umuntu ashobora gukoreshwa n’Imana, nyuma Satani akamufatira muri iyo mpano ye, akayoba ariko agasigara ayikoresha mu buryo bwe cyangwa ku nyungu ze bwite.

UMUTWE WA CYENDA

IX.          ITORERO N’INDI MIRYANGO

Ingingo ya 55:

Umuvugizi wa CEPAC Rwanda “Représentant Légal” ni we muvugizi w’Itorero, arihagararira muri Leta n’indi miryango abifashijwemo n’umwungirije, umusigire we.
 Ingingo ya 56:

Itorero riharanira ubumwe bw’abantu bose n’uburinganire mu mirimo yose hakurikijwe amategeko y’Itorero.

Ingingo ya 57:

Nta baruwa n’imwe, icyemezo na kimwe cy’Itorero gitangwa, gishobora kugira agaciro kitariho umukono  w’Umuvugizi Mukuru w’Itorero, cyangwa uwo yabihereye uburenganzira.


X.           UMUSOZO
Ingingo ya 58:

Inama Nkuru niyo yemeza igishobora guhinduka mu itegeko-shingiro cyangwa se mu mategeko ngenga-mikorere maze ikabishyikiriza amaparuwase, indembo n’izindi nzego.

Ingingo ya 59:
 Aya mategeko azagenderwaho n’inzego zose za CEPAC-Rwanda. Aya mategeko ashobora buri gihe kunonosorwa, kongerwamo cyangwa gukurwamo ibitajyanye na yo cyangwa ibitajyanye  n’igihe.
Ingingo ya 60:
 Aya mategeko atangiye gukurikizwa akimara kwemezwa no gushyirwaho imikono y’abagize Inteko Rusange y’Itorero CEPAC-Rwanda yabereye
i  Nyanza kuwa 19-20 Gicurasi 2018.

Bikorewe  i Nyanza, kuwa 19-20 Gicurasi 2018.

Umuvugizi Mukuru: Rév. Pasteur MUKIZA G. Jonathan.

                          Umuvugizi Wungirije : Rév. Pasteur MUNYESHYAKA  Samuel.